Hebrews 7:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umurimo w'abatambyi bakomokaga kuri Levi ni wo wari ishingiro ry'Amategeko yahawe Abisiraheli. Nuko rero iyo abo batambyi bajya kunonosora umurimo wabo, ntibiba byarabaye ngombwa ko habaho umutambyi wundi ukurikije umurongo wa Melikisedeki, aho gukurikiza uwa Aroni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyaba ubuherezabitambo bwa Levi bwari bwuzuye — kandi mu by’ukuri ari bwo shingiro ry’amategeko yahawe Israheli — ntibiba byarabaye ngombwa ko haduka undi muherezabitambo, wo mu cyiciro cya Malekisedeki, aho kuba uwo mu cyiciro cya Aroni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n'ubutambyi bw'Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni?