Hebrews 7:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero Yezu ni we Mutambyi mukuru twari dukeneye, ntagira inenge cyangwa amakemwa cyangwa umugayo. Yatandukanyijwe n'abanyabyaha ashyirwa mu ijuru ahasumba byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n'abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y'amajuru,