Hebrews 7:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatambyi bakuru Amategeko ashyiraho na bo ni abanyantegenke. Nyamara nyuma y'ayo Mategeko, Imana yashyizeho undi mutambyi igerekaho n'indahiro. Uwo ni Umwana wayo yagize Umutambyi mukuru w'indakemwa iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y'amategeko, rishyiraho Umwana w'Imana watunganijwe rwose kugeza iteka ryose.