Hebrews 7:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Melikisedeki uwo nta kizwi ku byerekeye se na nyina habe n'igisekuru, nta kizwi no ku byerekeye ivuka rye cyangwa urupfu rwe. Agereranywa n'Umwana w'Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye Malekisedeki, nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’Imana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry'iminsi cyangwa iherezo ry'ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n'Umwana w'Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.