Hebrews 7:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo mu rubyaro rwa Levi ni bo beguriwe umurimo wo gusohoza ibitambo, ni na bo bonyine Amategeko yashinze kwaka rubanda kimwe cya cumi, ni ukuvuga bene wabo nubwo abo bose na bo bari bakomotse kuri Aburahamu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abakomoka kuri Levi batorewe kuba abaherezabitambo, ni bo bonyine Amategeko ashinga kwakirira rubanda kimwe cya cumi cy’umusaruro wabo ugenewe Ingoro; abo bawutanga kandi ni abavandimwe babo bakomoka kuri Abrahamu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.