Hebrews 8:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo Imana yavugaga ko iryo Sezerano ari rishya, kwari ukuvuga ko irya mbere rigizwe irya kera, kandi rero ikintu cyiswe icya kera kiba gishaje, kikaba cyenda kuvaho burundu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuvuga rero «isezerano rishya», ni uko irya mbere Imana iba irigize impitagihe; ikibaye kandi icya kera n’igisazira kiba kigiye gushiraho
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.