Hebrews 8:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umurimo ukorwa n'abo batambyi ni ikigereranyo kiranga ibikorerwa mu ijuru. Ni cyo cyatumye Imana yihanangiriza Musa, igihe yari agiye gushinga rya Hema ry'ibonaniro, iramubwira iti: “Itegereze neza igishushanyombonera werekewe kuri uyu musozi, muzakore ibintu byose migikurikije.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka Ihema yabwirijwe n’Imana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
(Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n'igicucu cy'ibyo mu ijuru, nk'uko Mose yabwiwe n'Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)