Hebrews 8:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntabwo rizaba rimeze nk'irya kera nagiranye na ba sekuruza, igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri. Nyamara ntibitaye kuri iryo Sezerano, ni na cyo gituma nanjye ntabitayeho. Ni jye Nyagasani ubivuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
atari nk’isezerano nagiranye n’abasekuruza babo umunsi mbafata ikiganza ngo mbakure mu gihugu cya Misiri. Kubera ko batakomeje isezerano ryanjye, nanjye narabitaruye, uwo ari Nyagasani ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ridahwanye n'isezerano nasezeranye na ba sekuruza,Ku munsi nabafataga ukuboko,Nkabakura mu gihugu cya Egiputa,Kuko batagumye mu isezerano ryanjye,Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga.