Hebrews 9:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Kristo ahingutse, yaje ari Umutambyi mukuru uzaduhesha ibyiza mu bihe bizaza. Ihema akoreramo ni indashyikirwa kandi ni ingirakamaro kurusha irisanzwe. Ntiryakozwe n'abantu, si n'iryo mu byaremwe tubona.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe Kristu ahingukiye, yaje ari Umuherezagitambo mukuru, w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyo muri ibi byaremwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n'intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.