Hebrews 9:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo Kristo yinjiraga rimwe na rizima mu Cyumba kizira inenge cyane, ntiyabiheshejwe n'amaraso y'ibitambo by'amasekurume y'ihene cyangwa ibimasa, ahubwo yabiheshejwe n'amaraso ye bwite ngo abone kuducungura iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa n'ay'ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka.