Hebrews 9:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma Kristo aba umuhūza ku byerekeye Isezerano rishya Imana yagiranye n'abayo, ari ryo murage mushya. Bityo abo Imana yahamagaye bashobora kuragwa umunani uhoraho yasezeranyije abantu bayo. Ibyo babikesha urupfu rwa Kristo rwababereye incungu, ngo bave mu byaha bakoze mu gihe bagengwaga na rya Sezerano rya mbere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku bw'ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w'isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n'isezerano rya mbere.