Hebrews 9:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa yabanje guha rubanda rwose amabwiriza yose, akurikije Amategeko yari yarahawe. Ni ko gufata amaraso y'ibimasa n'ay'amasekurume y'ihene hamwe n'amazi, ayamisha ku gitabo cy'Amategeko no kuri rubanda rwose, akoresheje umushandiko w'uduti tubigenewe n'ubwoya bw'intama butukura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, igihe Musa yari amaze gutangariza imbaga amabwiriza yose uko yanditswe mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya, hamwe n’amazi, abimisha ku gitabo no ku mbaga yose akoresheje ubwoya bw’intama butukura n’icyuhagiro,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk'uko yategetswe yose, yenda amaraso y'ibimasa n'ay'ihene, n'amazi n'ubwoya bw'intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n'urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy'amategeko no ku bantu bose