Hebrews 9:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo biba bityo yari kubabazwa akicwa incuro nyinshi kuva isi yaremwa. Ariko muri iki gihe giheruka ibindi yabonetse rimwe rizima, yitanga ho igitambo cyo kumaraho ibyaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri, yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba.