Hebrews 9:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni na ko Kristo yatambwe rimwe rizima, yigeretseho ibyaha by'abantu benshi. Ahasigaye azagaruka ubwa kabiri atazanywe no gukuraho ibyaha, ahubwo azaniye abamutegereje agakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.