Hebrews 9:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho mu cyumba cya kabiri, Umutambyi mukuru wenyine ni we wahinjiraga rimwe mu mwaka gusa. Nabwo ntiyahinjiraga atajyanye amaraso y'ibitambo, ngo ayature Imana ho icyiru cy'ibyaha bye n'ibya rubanda byakozwe kubera ubujiji.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu cyumba cya kabiri ho, umuherezabitambo mukuru ahinjira gusa rimwe mu mwaka, kandi yitwaje amaraso yo guhongerera ibyaha by’ubujiji bwe bwite, kimwe n’iby’imbaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana.