Hosea 1:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w'umuhungu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko aragenda acyura Gomeri, umukobwa wa Dibilayimu, araza asama inda maze amubyarira umuhungu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko aragenda acyura Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyaraho umuhungu.