Hosea 1:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n'abayarwaniraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho inzu ya Yuda yo nzayigirira impuhwe, maze mbakize, jyewe Uhoraho, Imana yabo. Nta bwo rero nzabakiza nkoresheje umuheto, inkota cyangwa ngo ndeme intambara, nta n’ubwo nzakoresha amafarasi cyangwa abayagenderaho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”