Hosea 1:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye, kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ami (Si umuryango wanjye), kuko mutakiri umuryango wanjye, nanjye simbe Imana yanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Izina rye umwite Lowami, kuko mutari ubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu