Hosea 10:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinge ahatigeze hahingwa, nimwibibire ubutungane muzasarura ineza. Koko iki ni igihe cyo kunyambaza, jyewe Uhoraho, nimunyambaze mugeze ubwo nzaza nkabahundazaho ubutungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza. Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.