Hosea 10:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma hazaba intambara mu gihugu cyanyu, imijyi ntamenwa yanyu yose izaba amatongo, izasenywa nk'uko Shalumani yasenye i Betarubeli ubwo yahateraga. Yishe abana na ba nyina.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ni cyo gitumye hagiye kuba umuvurungano mu bantu bawe, ibigo byawe bikomeye bikarimburwa, mbese nk’uko Shalumani yarimbuye Beti‐Arubeli, kuri wa munsi abana bicanwaga na ba nyina.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk'uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w'intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n'abana be.