Hosea 10:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Abisiraheli bancumuraho, kuva igihe cy'i Gibeya bakomeje gucumura. Izo nkozi z'ibibi intambara izazitsembera i Gibeya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese Israheli, i Gibeya si ho watangiriye gucumura, kandi kuva ubwo ntiwisubireho! None se intambara yareka ite gutera abagiranabi aho i Gibeya?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy'i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b'i Gibeya itabageraho.