Hosea 11:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwoko bwanjye bwiyemeje kundeka! Nubwo bantakambira, jyewe Usumbabyose, nta n'umwe nzakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo; barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose, nyamara ntihagire n’umwe wibakura!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n'umwe uyihimbaza.