Hosea 11:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze. Mwa Befurayimu mwe, sinzagarurwa no kubarimbura, erega ndi Imana sindi umuntu! Jyewe Umuziranenge mba hagati muri mwe, sinzabarakarira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk'umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.