Hosea 13:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ab'umuryango wa Efurayimu bavugaga, abandi barakangaranaga, ni bo bari imena mu yindi miryango y'Abisiraheli, nyamara baracumuye basenga Bāli barapfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe Efurayimu yabaga ivuze, yakwizaga iterabwoba hose; kuko yari ikomeye muri Israheli. Ariko kubera ko yayobotse Behali, yaracumuye ikurizaho gupfa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo Efurayimu yavugaga abantu bahindaga umushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa.