Hosea 13:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe umwami wanyu ntazabasha kubakiza, ntazabasha kurwana ku mijyi yanyu yose. Mwansabye umwami n'abatware bo kubategeka, abo bategetsi na bo ntibazashobora kubakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wawe se ari hehe ngo aze agukize? Abacamanza bawe bari mu migi yose, bo bagiye hehe? Nyamara ni bo wifuzaga, ubwo wavuze uti «Nimunshyirireho umwami n’abatware!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu midugudu yawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakaga umwami n'ibikomangoma?