Hosea 13:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Na n'ubu baracyakomeza gukora ibyaha, bayaza ifeza yabo bakaremamo ikigirwamana. Abanyabukorikori bakoresha ubuhanga bwabo bwose, bahanga amashusho asengwa. Baravuga bati: “Nimuyatambire ibitambo.” Dore abantu barasoma amashusho y'inyana!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Na n’ubu baracyakomeza gucumura: bikoreye ibishushanyo mu cyuma gishongeshejwe, feza yabo bayikoramo ibigirwamana bihimbiye, kandi ibyo byose ari ibikorwa by’umunyabukorikori! Nuko bakavuga bati «Nimubiture ibitambo», naho abantu bakunamira ibimasa!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Noneho bahora barushaho gukora ibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n'ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose ni umurimo w'abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyana z'ibigirwamana.”