Hosea 13:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma bazashiraho nk'igihu cya mu gitondo, bazamera nk'ikime gishira hakiri kare, bazamera nk'umurama wo ku mbuga utumurwa n'umuyaga, bazamera nk'umwotsi usohokera mu mwenge w'inzu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gituma bazamera nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa nk’ikime cyo mu rukerera kiyoyoka ako kanya, bakazamera nk’umurama utwawe n’umuyaga, cyangwa se umwotsi uhemema mu idirishya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma bazaba nk'igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare, nk'umurama utumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk'umwotsi uva mu ziko.