Hosea 14:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatuye i Samariya bazahanwa, bazahanirwa ko bagomeye Imana yabo. Bazashirira ku icumu, abana babo bazicwa urubozo, abagore babo batwite bazafomozwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samariya igomba guhanwa kuko yigometse ku Mana yayo. Bazarimburwa n’inkota, abana babo b’ibitambambuga bazicwe, abagore babo batwite babakuremo inda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza.”