Hosea 14:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ufite ubwenge nasobanukirwe n'ibiri muri iki gitabo, ufite ubushishozi wese nabimenye. Koko ibyo Uhoraho ashaka biraboneye, intungane ni zo zibikora, naho abigomeka ku Uhoraho babiteshukaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu, cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye? Inzira z’Uhoraho ziraboneye, zikagenderwamo n’intungane, naho abahemu bakaziteshuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo, uUwitonda wese ni we uzabimenya, kuko inzira z'Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumura bazazigwamo.