Hosea 2:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara abakomoka kuri Isiraheli bazaba benshi nk'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa cyangwa kubarwa. Ahantu bababwiriraga ngo: “Ntimuri ubwoko bwanjye”, noneho bazahababwirira ngo: “Muri abana b'Imana nzima.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abana ba Israheli bazangana n’umusenyi wo mu nyanja, udashobora gupimwa cyangwa se kubarurwa; kandi aho kubwirwa ngo «Ntimuri umuryango wanjye», noneho bazabwirwe ngo «Muri abana b’Imana nzima».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko iherezo, umubare w'Abisirayeli uzangana n'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b'Imana ihoraho.’