Hosea 2:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma ntazamuha umwero w'ingano, imizabibu na yo sinzatuma yera. Sinzatuma agira imyambaro y'ubwoya n'inoze, bityo ntazagira icyo akinga ku bwambure bwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu nzaza nkisubiza ingano zanjye igihe cy’isarura, na divayi yanjye nshyashya igihe cy’umwero wayo; nzamwambure ubwoya bw’intama n’ihariri byanjye byahishiraga ubutumbuze bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo kizatuma nisubiza imyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwambura ubwoya bw'intama bwanjye n'imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambika umubiri we.