Hosea 2:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzatsemba imizabibu n'imitini bye, ibyo yiratanaga avuga ati: ‘Ibi ni ibiguzi abakunzi banjye bampaye.’ Nzabihindura ibihuru inyamaswa zibirishe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzarimbura umuzabibu we n’umutini we yavugaga ngo «Dore igihembo niherewe n’amacuti yanjye», mbihindure ibihuru birishwe n’inyamaswa zo mu ishyamba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzarimbura inzabibu ze n'imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n'abakunzi banjye.’ Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n'inyamaswa.