Hosea 2:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzamuhanira ko yizihizaga iminsi mikuru y'ibigirwamana Bāli, nzamuhanira ko yabyoserezaga imibavu. Yambaraga impeta n'ibindi byo kwirimbisha, yirukaga mu bakunzi be, naho jye arandeka!” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzamuryoza iminsi yamaze agaragiye za Behali, azitwikira imibavu, ubwo yabaga yambaye amaherena ye n’inigi ze, akiruka inyuma y’amacuti ye, naho jye akanyibagirwa. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzamuhora iminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n'inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.” Ni ko Uwiteka avuga.