Hosea 2:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe nzategeka inyamaswa n'ibiguruka n'ibikurura inda hasi, nzabitegeka bye kugira icyo bitwara Abisiraheli. Imiheto n'inkota n'intambara nzabica mu gihugu cyabo, nzatuma baryama nta cyo bikanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka; nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara, ubutazongera kuboneka mu gihugu; bityo abaturage bazibereho mu mudendezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uwo munsi nzasezerana n'inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n'ibisiga byo mu kirere n'ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n'inkota, n'intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.