Hosea 2:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzatuma ashora imizi mu gihugu, Ntampuhwe nzamugirira impuhwe, nzabwira Subwokobwanjye nti: ‘Uri ubwoko bwanjye’, na we azambwira ati: ‘Uri Imana yanjye.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzamugwiza mu gihugu, kandi ngirire imbabazi Lo‐Ruhama, nzabwira Lo‐Ami nti «Uri umuryango wanjye», na we ambwire ati «Uri Imana yanjye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’ ”