Hosea 2:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Natabigenza atyo nzamwambika ubusa, azaba atumbuje nk'uko yari ari umunsi avuka! Igihugu cye nzagihindura nk'ubutayu, ngihindure agasi mwicishe inyota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibitaba ibyo, nzamucuza imyambaro, asigare atumbuje, mugire nk’uko yari ameze umunsi avuka. Nzamugira nk’ubutayu, abe nk’ubutaka bwumagaye, kandi nzamwicishe inyota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk'umunsi yavutseho, nkamuhindura nk'ikidaturwa, nkamugira nk'igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.