Hosea 2:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko nyina yigize indaya, yakoze ibiteye isoni arabatwita. Koko yaravuze ati: ‘Ngiye kwiruka mu bakunzi banjye, basanzwe bampa ibyokurya n'amazi, basanzwe bampa imyambaro y'ubwoya n'inoze, basanzwe banampa amavuta n'ibyokunywa.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, nyina ubabyara yigize indaya, uwabatwise yikojeje isoni igihe avuze ati «Ngiye kwiruka inyuma y’amacuti yanjye, kuko ari bo bampa umugati n’amazi, hamwe n’ubwoya bw’intama n’ihariri, bakanyihera amavuta n’ibyo ninywera.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n'ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw'intama n'imigwegwe n'amavuta ya elayo n'ibyo kunywa.