Hosea 2:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aziruka ku bakunzi be nyamara ntazabashyikira, azabashakashaka ye kubabona. Hanyuma azibwira ati: ‘Reka nsubire ku mugabo wanjye w'isezerano, koko nkiri kumwe na we nari merewe neza kurusha ubu.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aziruka inyuma y’amacuti ye, ariko ntazayashyikira, azayashakashake yoye kuyabona, maze azavuge ati «Ngiye gusubira ku mugabo wanjye wa mbere, kuko nari merewe neza kuruta ubu ngubu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye iby'ubu.’