Hosea 3:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arambwira ati: “Ongera ukunde wa mugore w'umusambanyikazi ukundwa n'undi mugabo utari wowe. Uko ni ko jyewe Uhoraho nkunda Abisiraheli, nyamara bo bayoboka izindi mana, bagakunda kuzitura amarobe y'umutsima w'imbuto z'imizabibu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho arambwira ati «Genda, wongere ukunde wa mugore w’umusambanyi kandi ukunda undi mugabo. Jya umukunda nk’uko Uhoraho akunda Abayisraheli, ariko bo bakamwirengagiza bayoboka izindi mana, zikunda utugati tw’imbuto z’imizabibu batura.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n'incuti ye nk'uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y'imizabibu.”