Hosea 3:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Abisiraheli bazagarukira Uhoraho Imana yabo bamuyoboke, bazayoboka n'ukomoka kuri Dawidi ababere umwami. Mu bihe bizaza bazagana Uhoraho bamwubashye, bite ku migisha abaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n'umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n'ineza ye mu minsi y'imperuka, bamushaka bamwubashye.