Hosea 4:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu b'ubwoko bwanjye bahanuza ibigirwamana bibajwe mu biti, baraguza inkoni ngo zibahishurire ibyo bashaka kumenya! Erega kuyoboka ibigirwamana ni bwo buraya! Ni byo bituma bayoba! Bityo babaye indaya barandeka jyewe Imana yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
umuryango wanjye ukagisha inama igiti cyawo, ishami ryacyo rikaba ari ryo riwugira inama. Kuko irari ry’uburaya ryawuyobeje, mu buhabara bwabo bakitandukanya n’Imana yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w'ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.