Hosea 4:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutāmenya. Ubwo mwanze kūmenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi, ubwo mwirengagije Amategeko yanjye, jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuryango wanjye urarimbutse kuko utamenye! None rero kubera ko wanze kumenya, ndaguhigitse ntuzongera kumbera umuherezabitambo; kuko wirengagije amategeko y’Imana yawe, nanjye nzirengagiza abana bawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y'Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.