Hosea 5:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abefurayimu bamenye ko barwaye, Abayuda na bo bamenye ko barwaye igisebe. Abefurayimu batabaje Abanyashūru, bohereje intumwa ku mwami wabo ukomeye. Nyamara mwebwe ntashobora kubavura, nta muti afite w'ibisebe murwaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Efurayimu yabonye uburwayi bwayo, na Yuda ibona igikomere cyayo; Efurayimu ni ko kwirukira muri Ashuru, kandi yohereza intumwa ku mwami mukuru. Nyamara na we ntazashobora kubavura, cyangwa ngo abomore igikomere cyanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n'uruguma rwanyu.