Hosea 7:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“iyo nshatse gukiza Abefurayimu ari bo Bisiraheli, ibicumuro byabo birigaragaza, ibibi bakorera i Samariya na byo birigaragaza. Dore nawe buri muntu ariganya mugenzi we, ibisambo bimena amazu bikiba, abambuzi na bo bakambura abantu ku mugaragaro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe nshatse gukiza Israheli, amafuti ya Efurayimu n’ubugome bwa Samariya ni bwo byigaragaje; ni koko ibyo bakora ni ibinyoma: umujura arinjira mu nzu, agatsiko k’abambuzi kagaca ibintu ku gasozi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n'ubugome bw'i Samariya na bwo, kuko bakora iby'ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy'abambuzi kikamburira ku gasozi.