Hosea 8:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bantambirira ibitambo bakarya inyama zabyo, ariko jyewe Uhoraho simbyishimira. Kuva ubu sinzabababarira ibicumuro byabo, nzabahana mbaziza ibyaha byabo, nzabacira mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakunda kuntura ibitambo, no kurya inyama zabyo, nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha. Kuva ubu nzakomeza kwibuka amakosa yabo, mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa.