Hosea 8:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli babibye umuyaga, bazasarura serwakira. Bameze nk'ingano zidafite amahundo, nta fu zigira. Nubwo bakweza imyaka, abanyamahanga bazayibanyaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babibye umuyaga, bazasarura serwakira; bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu, n'aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza.