Hosea 9:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Bisiraheli mwe, mwikwishīma, mwinezerwa nk'abanyamahanga. Mwaretse Imana yanyu muyoboka Bāli, ni bwo buraya. Mwishimiye ko imbuga zanyu zose zuzuye ingano, mwibwiye ko ari ikiguzi Bāli ibahonze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Israheli, wikwishima birenze urugero, wisabagizwa n’ibyishimo nk’indi miryango, kuko wigize indaya witarura Imana yawe, ukishimira igihembo cyahumanye uherwa ku mbuga zose zihurirwaho ingano.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk'abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano.