Hosea 9:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Ubwo nabonaga Abisiraheli narishimye, nabaye nk'ubonye imbuto z'imizabibu mu butayu, ubwo nabonaga ba sogokuruza banyu narishimye, nabaye nk'ubonye imbuto z'umutini zihishije mbere. Nyamara bageze i Pewori biyegurira Bāli ihasengerwa, biyeguriye igiteye isoni, babaye ikizira giteye ishozi nk'icyo kigirwamana bakunze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kera nigeze kurabukwa Israheli, imeze nk’imbuto y’umuzabibu mu butayu, mbona n’abasekuruza banyu bameze nk’imbuto y’umutini ihishije mbere; ariko bakigera i Behali‐Pewori biyegurira Sesoni, bahinduka batyo amahano nk’ibyo byabararuye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk'inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk'imbuto z'umutini muto z'umwimambere, ariko bagiye i Bāli y'i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk'ikigirwamana bakunze.