Hosea 9:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo Abisiraheli bahunga kugira ngo batarimbuka, Abanyamisiri bazabakacira babice, imirambo yabo izahambwa i Memfisi. Umutungo wabo w'ifeza uzarengwaho n'igisura, aho bari batuye hazamera ibitovu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore ngabo bahunze igihugu cyabo cyarimbutse, Misiri izabakira, ariko i Memfisi hazabe imva yabo; ibintu byabo by’agaciro gakomeye bizarengwaho n’ibitovu, n’amahwa apfukirane ahari amahema yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by'ifeza bizarengwaho n'igisura, n'amahwa azamera mu ngo zabo.