Isaiah 1:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki? Ndambiwe ibitambo bikongorwa n'umuriro by'amasekurume y'intama, ndambiwe n'urugimbu rw'inyana, nzinutswe amaraso y'ibimasa n'ay'intama n'ay'ihene.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki? Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’urugimbu rw’inyana, maze kubihaga; amaraso y’ibimasa, ay’intama n’ay’amasekurume, sinkibishaka!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by'amasekurume y'intama byoswa n'urugimbu rw'amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y'inka n'ay'abana b'intama cyangwa ay'amasekurume y'ihene.